Abanyarwanda baba muri Ethiopia batanze telefoni zigezweho 111 muri Connect Rwanda Challenge
Abanyarwanda baba muri Ethiopia batanze telefoni zigezweho 111 z’uruganda rwa Mara Phone muri gahunda ya Connect Rwanda Challenge, zikaba zizagenerwa imiryango itishoboye idafite ubushobozi bwo kuzigura.
Mu bukangurambaga bwiswe Connect Rwanda Challenge, ibigo, abantu ku giti cyabo biyemeza umubare runaka wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abadafite ubushobozi bwo kuzigurira. Ibi byose bigamije kongera umubare w’abanyarwanda batunze telefone zigezweho.
Connect Rwanda Challenge yibanze ku kuzamura no kwihutisha gahunda y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda hongerwa umubare w’abantu batunze smartphones ndetse bakagerwaho na Internet. Mu Rwanda hari ingo miliyoni 2.8, intego ni uko buri rugo nibura rwagira smartphone, nyuma y’igihe, intego ikaba yaba ko buri wese yayigira.
Kuri uyu wa Kane Abanyarwanda baba muri Ethiopia, babwiye IGIHE ko bahisemo gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda Challenge, kugira ngo imiryango itishoboye na yo ijye ibasha gusaba serivisi za leta zitangirwa ku ikoranabuhanga bitayigoye ndetse inishimire ibyiza by’ikoranabuhanga rigezweho.
Umuyobozi wabo Bayingana Moses, yavuze ko muri uyu mwaka inteko rusange yabo yemeje ko bazashyigikira gahunda ya Connect Rwanda, dore ko bamaze imyaka bashyigikira izindi gahunda nka Mituweli, Girinka n’izindi.
Ati “Tumaze gufata icyo cyemezo twishatsemo ubushobozi, tukaba tumaze gutanga amadolari 11,900 azavamo telefone z’ikoranabuhanga za Mara Phone zizafasha imiryango 111.”
Yongeyeho ko bizera ko mu minsi iri imbere iyi miryango izaba yamaze kumenyekana kugira ngo ishyikirizwe telefone zayo.
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Gordon Kalema, avuga ko kugeza ubu hamaze gutangwa telefone ibihumbi 44.
Ati “Intego ya Connect Rwanda ni ukugira ngo twongere umubare w’abantu batunze telefone zigezweho za smartphone, ubu tumaze kugera ku bantu batwemereye telefone zisaga ibihumbi 44 ndetse twatangiye no kuzitanga kuko mu byumweru bibiri bishize muri Rutsiro twatanze telefoni 1000 mu miryango itishoboye yari yatoranyijwe.”
Kalema yemeza ko iyi gahunda ya Connect Rwanda ari igikorwa gikomeye cyo guha imiryango itishoboye telefone kuko ari igikoresho kidasanzwe gitanga umusanzu mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda muri iki gihe ikoranabuhanga rihatse ubuzima bwose.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe abanyarwanda batuye mu mahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Sandrine Uwimbabazi, avuga ko iki gikorwa abanyarwanda batuye muri Ethiopia bakoze gishimishije cyane, aboneraho no gusaba abandi gutera ikirenge mu cyabo.
Ati “Byadushimishije cyane kubona abanyarwanda bo muri Ethiopia ari bo ba mbere bakoze iki gikorwa, batanze telefone za Mara Phone 111 cyane ko ari ni umubare ushimishije kuko nabo ubwabo barenzeho gake uwo mubare. byadushimishije kandi ni umukoro bahaye abandi tukaba tuboneyeho gusaba n’abandi gukora igikorwa nk’icyabo.”
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo itangaza ko ubu mu Rwanda habarwa imiryango isaga 2,600,000 idafite telefone zigezweho za Smartphone.
Abagenerwabikorwa ba gahunda ya Connect Rwanda bari gutoranywa ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo.
Hazibandwa ku ngo, intego ari uko bashobozwa kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga. By’umwihariko hazitabwa ku bantu bafite ubumuga ndetse n’abakoranabushake muri gahunda zitandukanye zireba abaturage. Abandi iyi gahunda ireba ni abantu basanzwe bakoresha telefone zisanzwe.
Igihe.