Amabwiriza ya MINICT akangurira abaturage kwitwararika kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya Covid-19

Icyorezo cya Covid-19 cyazanye impinduka mu mibereho ya buri munsi ndetse no mu mikorere isanzwe. Iki cyorezo cyagaragaje bidasubirwaho amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga muburyo buhoraho. Kuba harorohejwe ingamba kuri gahunda ya Guma mu rugo, turasabwa kwitwararika kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya Covid-19, by’umwihariko:

1)      Twirinda inama zihuza abantu imbonankubone, ahubwo zigakorwa mu buryo bw’iyakure (video conference) n’ubundi buryo bushoboka hifashishijwe ikoranabuhanga.

2)      Gukoresha imeyili (e-mail) mu koherereza no guhererekanya inyandiko; haba hagati y’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitandukanye. Guhererekanya inyandiko mu ntoki bikwiye kwirindwa.

3)      Gukoresha imikono y’ikoranabuhanga ikozwe mu mibare (digital signatures) kugirango turesheho kubungabunga umutekano w’ubutumwa koranabuhanga (electronic messages), byaba gusinya inyandiko z’umuntu bwite cyangwa iz’ibigo bakorera (ibyigenga cyangwa ibya Leta). Ukeneye gusaba, kwiyandikisha, no guhabwa imikono ikoze mu mibare bikorwa n’Urwego rwa Leta rubifitiye ububasha (www.govca.rw). Uwakenera andi makuru cyangwa ubufasha, yabariza kuri pki(at)risa.gov.rw

4)      Kugira ubwirinzi ku bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga hakitonderwa ibi bikurikira:

a)     Gukoresha neza ijambobanga ibanga ry’urufunguzo (password): Ntuzigere na rimwe ugira uwo ubwira ijambobanga ryawe.

b)     Kwitondera gukoresha imirongo ya murandasi cyangwa interineti rusange (wi-fi): Kudakoresha enterineti rusange iyo ari yo yose ubonye cyangwa iyo utizeye.

c)      Kudafungura emeyili, imbuga za interineti, cyangwa inyandiko zoherejwe n’umuntu utazi cyangwa ahantu utizeye.

d)     Kurinda neza umutekano w’amakuru: Ntukagire uwo umenyesha amakuru yawe bwite cyangwa ay’umuntungo wawe binyuze muri imeyili cyangwa urubuga rwa enterineti bicyemangwa.

e)      Gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite antivirusi ikora neza.

f)       Kubika inyandiko mu ikoranabuhanga mu muburyo, butandukanye, bwizewe kandi burambye, nibura bigakorwa rimwe buri munsi.. Mugihe uramutse uziburiye hamwe wazibonera ahandi.

5)      Kwifashisha uburyo bw’ikorabuhanga mu bucuruzi, guhaha no gutwara ibya bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ku mbuga za enterineti zizewe.

6)      Kwishyurana bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga haba mu gutwara abantu n’ibintu, resitora, serivisi z’ubuvuzi no guhaha bisanzwe. Abacuruzi bose barasabwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga; uburyo bwo gukoresha telefoni cyangwa ikarita za banki, bigasimbura guhererekanya amafaranga mu ntoki.

7)      Ikiguzi cyo kohereza no kubikuza cyasabwaga abantu mu gihe cyo kwishyurana mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyavanyweho. Umucuruzi wese waka amafaranga yo kubikuza akwiye kumenyekanishwa kuri nimero ya telefoni itishyurwa: 3988

8)      Mu rwego rwo kwirinda amakuru y’ibihuha, cyane cyane ibyerekeye Covid-19 mu Rwanda, abaturage barasabwa gushakira amakuru yizewe kumbuga zikurikira:

a)      Urubuga rwa enterineti: https://www.gov.rw/koronavirusi

b)     Kohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri nimero ya telefoni +250788202080

c)      Urubuga rwa Twitter ya Minisiteri y’Ubuzima: @RwandaHealth

 

9)      Kwifashisha imirongo ya telefoni ikurikira kubufasha butandukanye bukenewe:

 

Serivisi z’ubutabazi

Umurongo wo kwifashisha

  1.  

Gutanga amakuru ku muntu ufite ibimenyetso bya Covid-19

114

  1.  

Gutanga amakuru ku ihungabana iryo ari ryo ryose

112

  1.  

-      Ihohotera rishingiye ku gitsina

-      Ibyaha bihungabanya umutekano w’abana ku ikoranabuhanga

-      Ihohotera iryo ari ryo ryose

116/3512 (RIB)

112 (Police)

2560/5798 (MIGEPROF/GMO)

  1.  

Ibibazo n’inyunganizi bijyanye na enterineti, serivisi, ihererekanywa ry’amafaranga kuri telifoni no gutwara abantu n’ibintu.

-      100 (Ibigo by’itumanaho)

-      3988 (RURA)

-      2222 (Gutwara abantu n’ibintu)

 

 

Back